Luka Modrić yujuje imyaka 40 y’amavuko nyuma yo kwandika amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku Isi, akaba akomeje kugaragaza urugero rw’umukinnyi udasanzwe. Uyu mukinnyi w’ibihe byahise ndetse na nubu ukomeje kugaragaza impano ye muri ruhago, yanyuze mu rugendo rugoye ariko rutarimo gucika intege.
Yavukiye mu gihugu cya Croatia mu bihe by’intambara, akurira mu buzima bugoye ariko ntiyatezuka ku nzozi ze zo kuzaba umukinnyi ukomeye ku Isi.
Mu ikipe ya Real Madrid, Modrić yabaye umutima w’ubusatirizi no mu gucunga umukino hagati, atsindira ibikombe byinshi bitandukanye birimo Champions League ndetse anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi (Ballon d’Or) mu mwaka wa 2018.
Aho hose yerekanye ubuhanga budasanzwe mu gucunga umupira, gutsinda ibitego, ndetse no gutanga imipira ivamo bitego doreko kenshi gashoboka mu mukino yakundaga kuba umugabo w’umukino(Man of the match).
Mu ikipe y’Igihugu ya Croatia, yayoboye bagenzi be kugeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi mu mwaka wa 2018 ndetse no kugera kure mu mwaka wa 2022, agaragaza ko imyaka si imbogamizi ku gukomeza kuba ku rwego rwo hejuru. Nubwo yujuje imyaka 40, Modrić akomeje gukinira ku rwego rwo hejuru, bikaba byemeza ko ari ishusho nyayo y’umukinnyi wo ku rwego rw’Isi.
Ni urugero rutazibagirana rw’uko ubwitange, gukunda ibyo ukora no kudacika intege bishobora kugirira akamaro Isi yose, cyane cyane mu mukino nk’uyu ukundwa n’abatari bake ku Isi yose.
