Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wakoze amateka ufata uduce turindwi icyarimwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru atandukanye agera ku bitangazamakuru yemeza ko M23 yafashe utu duce turindwi icyarimwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025.
Utwo duce ni Kasheke, Lemera, Bugamanda, Bushaku ya 1, Bushaku ya 2, na Kofi. Utu duce twose duherereye mu turere tubiri twegeranye cyane ari two Kabare na Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru yemeza ko kugira ngo aba barwanyi bafate utu duce, bakoresheje inzira y’umuhanda wa Bukavu-Goma berekeza muri utu duce, bituma ingabo za Wazalendo, FDLR, iz’u Burundi ndetse n’iza FARDC zari zihari zihunga.
By’umwihariko, biravugwa ko ingabo za Leta zari muri utu duce zari nke cyane, ari na yo mpamvu zahise zihungira mu mashyamba nta kurwana gukomeye kwabaye, nk’uko byagiye bigaragara no mu bindi bice byari byarafashwe mbere.
Kuri uwo munsi wa Gatandatu kandi, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Kaziba, uherereye muri Teritware ya Walungu, nawo uherereye muri Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo bimeze bityo, hari agace kitwa Luhihi ko muri Kalehe aba barwanyi ba M23 batinzeho igihe gito ariko nyuma bagafururukamo ubwo bafataga utu duce, nubwo nta nzira ihari ngo ingabo za Wazalendo zibashe kukageramo. Ibi biragaragaza ko agace ka Luhihi kabaye nk’ikirwa hagati y’utundi duce M23 igenzura.
Ibi bibaye nyuma y’uko M23 yari imaze no gufata imisozi ya Kaziba irimo uwa Murambi na Bushyenyi, iri hagati y’ahitwa Nyangenzi n’umujyi wa Kaziba.
Ku rundi ruhande, imirwano irakomeje hagati ya M23 n’ingabo za Leta, cyane cyane mu misozi miremire ihanamye i Kibaya cya Rusizi, ahazwi nka Plaine de la Ruzizi.