Inyandiko z’ibihimbano ku mbuga nkoranyambaga ziyitirira Mahoro Peace Association (MPA), uyu muryango wamaganye ibyo bikorwa bisebya, usaba abantu kubitesha agaciro.
Mu minsi ibiri ishize, bamwe mu bagize aka gatsiko bafunguye konti ya X (Twitter) biyitirira urubuga rwa MPA, bayisangaho ubutumwa bugira buti: “Umuryango wa Mahoro Peace Association twamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge mu bice bigenzurwa na M23.”
Ubu butumwa bwashimangiye umugambi w’aka kagara wo gucamo ibice Abanyamulenge, bashyira imbere ubushyamirane hagati yabo n’umutwe wa M23 urwanirira inyungu zabo.
M23 yongeye gusubukura imirwano mu mpera za 2021 nyuma y’imyaka myinshi y’iyicwa ry’Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange, ryakorwaga n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’imitwe ibashyigikiye.
Ubwicanyi bwatangiye ahagana mu 1964, ariko bwarushijeho gufata indi ntera guhera mu 2017 kugeza magingo aya. Urugero ni ku wa Gatanu ushize ubwo abandi Banyamulenge biciwe mu biraro n’ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi.
Nyuma y’ibi bikorwa by’uburiganya, Mahoro Peace Association yahise ibyamaganira kure, isohora itangazo rigira riti: “Turabeshyuza ubutumwa bwanditswe n’inkozi z’ibibi ziyitiriye urubuga rwa MPA kuri X. Ibyo banditse ntaho bihuriye n’ukuri, mubitindukirweho mubiteshe agaciro.”
Bagize bati:
“Turi mu rugamba rw’ubuvugizi kuri jenoside dukorerwa na Leta ya Congo. Abadutoteza barimo no gukoresha amazina yacu mu kuyobya abakurikirana ibikorwa byacu.”
Mahoro Peace Association ni umuryango w’Abanyamulenge baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba uyobowe na Adele Kibasumba.
Uyu muryango umaze imyaka ufasha impunzi z’Abanyamulenge bahunze intambara, cyane cyane mu bice bya Minembwe na Mulenge, aho ubaha ibyo kurya birimo amafu, imboga, n’icyonywa nka amazi, nyuma y’uko inka zabo zinyazwe n’ingabo za FARDC.
Ubuyobozi bwa MPA bwatangaje ko ubu bufasha bwatangiye kuva mu 2017 bukaba bukomeje kugeza n’ubu.
Ni muri urwo rwego abamagana ibikorwa by’aka kagara bagaragaza ko kayobowe na Gen. Masunzu Pacifique, umusirikare ushinzwe zone ya gatatu y’ingabo za Congo.
Urubuga rwa Facebook Kivu New, rumwe mu mbuga zikunze gukoreshwa n’Abanyamulenge, rwamusabye kureka ibikorwa byo gusebya abandi, rugira ruti: “Hariho Fake News yakozwe na Gen Masunzu Pacifique. Uyu yaje ari bindi bindi, agamije kurimbura ubwoko bwe. Yiyitirira abandi, akandika ibihimbano. Turamwamaganye; ari gukora mu buryo bw’amayobera ya satani.”
Si urubuga rwa Mahoro Peace Association gusa biyitiriye, kuko banakoresheje izina rya Adele Kibasumba bamwitirira ibitekerezo bitari ibye, bamushinja kwamagana umutwe wa M23. Ibi na byo byamaganiwe kure n’uwo muyobozi, agaragaza ko ari ibihimbano byakozwe n’abanyabyaha bagamije gusenya umuryango.
