Major General Gaby Kasongo yatangiye ku mugaragaro inshingano zo kuyobora Intara ya Ituri, iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), asimbuye Liyetona Jenerali Johnny Luboya N’Kashama wari umaze imyaka isaga ine kuri uwo mwanya.
Mu muhango wo guhererekanya ububasha, Kasongo yavuze ko azashyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Perezida Félix Tshisekedi kigamije guteza imbere amahoro, ubwiyunge n’ubumwe bw’abaturage.
Yashimiye Perezida Tshisekedi ku ruhare akomeje kugira mu guharanira umutekano n’ubusugire bwa RDC, anizeza ko azakurikiza amabwiriza ye arimo kwimakaza kubabarirana no kubaka ubufatanye hagati y’amoko n’abaturage batuye Intara ya Ituri.
Johnny Luboya N’Kashama yari yaragizwe Guverineri wa gisirikare wa Ituri ku wa 10 Gicurasi 2021, nyuma y’aho Leta ishyiriyeho ibihe bidasanzwe by’umutekano muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, igaha abasirikare ububasha bwo kuyobora izo ntara mu rwego rwo guhangana n’umutekano muke.
Kasongo atangiye izi nshingano mu gihe Intara ya Ituri ihanganye n’ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo. Muri iyo ntara hamaze kuboneka abantu 738 banduye muri 808 bamaze kwemezwa mu gihugu hose.
Iki cyorezo cyageze no muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho abantu 48 bamaze gukira nyuma y’ubukangurambaga bwa Leta bwo kugikumira.
Uretse ikibazo cya Ebola, Ituri ikomeje no guhura n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro, byatumye abantu barenga miliyoni imwe bava mu byabo mu myaka irenga 20 ishize. Guverineri mushya agiye gutangira inshingano ahanganye n’inshingano zikomeye zirimo kugarura umutekano no guhangana n’iki cyorezo.














