Umunya-Brazil Marcelo Vieira, umwe mu bakinnyi b’inyuma bubatse amateka muri ruhago, yatangaje ko ahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga umupira w’amaguru ku myaka 36 yamavuko. Marcelo, wamamaye cyane mu ikipe ya Real Madrid, asezeye umupira nyuma y’umwaka umwe akinira Fluminense yo muri Brazil, ari nayo yatangiriyemo mbere yo kwerekeza i Madrid.
Marcelo yakoze amateka akomeye muri ruhago, cyane cyane ubwo yakiniraga Real Madrid hagati ya 2007 kugeza 2022.
Yegukanye ibikombe bitandukanye, birimo Champions League eshanu, La Liga esheshatu, na Copa del Rey ebyiri.
Yari umukinnyi ufite ubuhanga bwo gutambuka ku bakinnyi, gutanga imipira ivamo ibitego, ndetse akaba umwe mu bakinnyi b’inyuma bakiniraga bagana imbere kurusha abandi.
Mu ijambo rye asezera, Marcelo yagize ati: “Ndagira ngo nshimire buri wese wanyeretse urukundo n’inkunga kuva natangira gukina. Umupira w’amaguru wampaye byose, kandi sinzibagirwa ibihe byiza nagize muri Real Madrid, Fluminense, ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Brazil( Seleção Canarinho ).”
Uyu mukinnyi yakiniye Brazil mu marushanwa akomeye nka Copa América n’igikombe cy’Isi, aho yagaragaje ubuhanga buhambaye.
Nyuma yo kuva muri Real Madrid, Marcelo yasubiye iwabo muri Fluminense, aho yafashije ikipe kwegukana Copa Libertadores ya 2023.
Nubwo yasezeye gukina nk’uwabigize umwuga, Marcelo azakomeza kugira uruhare mu mupira w’amaguru mu bundi buryo, aho bivugwa ko ashobora kwinjira mu mirimo y’ubutoza cyangwa ubuyobozi bw’imikino. Ubuzima bwe bwa ruhago akaba avuga ko abusoje neza, ariko umurage we nk’umwe mu bakinnyi beza ku Isi uzahora wibukwa.