Mu mikino ibiri iheruka, Marco Asensio yerekanye ko ari umukinnyi wihariye mu kibuga, atsinda ibitego bine ndetse agatanga imipira itatu yavuyemo ibitego. Uyu mukinnyi ukina asatira, yagaragaje ubuhanga budasanzwe, ibintu byatumye abafana ndetse nβabasesenguzi bβumupira wβamaguru bamuvugaho cyane.
Ku rundi ruhande, Marcus Rashford nawe ntiyasigaye inyuma, atanga imipira itatu yavuyemo ibitego, bigaragaza ko ubufatanye hagati yβaba bakinnyi bombi buri gutanga umusaruro udasanzwe.
Gutsinda ibitego bine mu mikino ibiri si ibintu bisanzwe, bikaba bigaragaza ko Asensio ari mu bihe bye byiza, kandi ko arimo gukina ku rwego rwo hejuru.

Iyo witegereje amasezerano yabo yo muri Mutarama, ni gute wayagereranya uhereye kuri 1 kugera ku 10? Ese abakinnyi bashya binjiye mu makipe atandukanye bagaragaje impinduka zikomeye nkβizo? Kugira umukinnyi ushobora gutsinda ibitego no gutanga assists nkβizi bitanga icyizere kinini ku kipe ye.
Buri mukino Asensio akinamo muri iyi minsi, agaragaza ubuhanga bwe, kandi niba akomeje gukina kuri uru rwego, nta kabuza azaba umwe mu bakinnyi bafite impinduka zikomeye muri shampiyona.
Rashford nawe akomeje kugaragaza ko ari umukinnyi ugira uruhare rukomeye mu gutsinda ibitego, haba ari we ubitsinda cyangwa afasha gutanga imipira.
Mu gihe ibirimo kuba ubu bishimishije, ikibazo kigumaho: Ese Asensio azakomeza gutanga ikizere mu inshundura? Rashford azakomeza kuba imbarutso yβibitego? Ibi ni byo bigiye gukomeza gukurikiranwa mu mikino iri imbere!
















