Rutahizamu w’Ubufaransa ukinira Real Madrid, Kylian Mbappé, yagaragaje kutishimira ikibazo cy’umunyamakuru wamubajije niba koko Real Madrid yishingikiriza cyane ku bushobozi bwe, ndetse anasubiza ku byavuzwe mu minsi ishize ko abakinnyi batacyizera umutoza Xabi Alonso.
Byabaye nyuma y’umukino wo kuri uyu wa kabiri, ubwo Real Madrid yatsindaga Olympiacos ibitego 4-3 mu mukino wa UEFA Champions League. Mbappé ni we watsinze ibitego byose bine, harimo hattrick yatsinze mu gihe gito cyane mu minota 6 n’amasegonda 42, bimuha kuba umukinnyi wa kabiri mu mateka utsinze hattrick yihuse muri iri rushanwa, nyuma ya Mohamed Salah wayitsinze mu minota 6 n’amasegonda 12.
Nyuma y’umukino, Mbappé yavuze ko iyi ntsinzi yari ikenewe cyane nyuma y’uko ikipe imaze imikino itatu idatsinda. Ati: “Byari ingenzi cyane ko dusubira mu murongo mwiza. Twari tumaze imikino itatu tudatsinda kandi byari bibabaje. Uyu munsi twari dufite intego yo kugaruka mu makipe 8 ya mbere muri Champions League. Nubwo twatangiye nabi, twigaruriye umukino nyuma biraba urugamba rukomeye, ariko amaherezo dutahana intsinzi.”
Ku kibazo cy’uko Real Madrid igenderaho we ubwe, Mbappé yasubije atazuyaje, avuga ko “ikipe ari iy’abakinnyi bose” ndetse ko gutsinda ari inshingano zisangiwe, bityo adashyigikira ibisobanuro by’uko ikipe yaba ariwe igenderaho. Yakomeje no kuvuga ko “nta makimbirane ari hagati ye n’umutoza Xabi Alonso”, anasaba itangazamakuru kujya babaza ibibazo bifite aho bihuriye n’umukino babonye.















