Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yongeye kwandika amateka mashya nyuma yo kuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi bose mu mateka y’Igikombe cy’Isi. Ibi yabigezeho ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo Argentine yatsindaga Austria ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri w’Itsinda J ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 wabereye kuri AT&T Stadium.
Messi yari yinjiye muri uyu mukino anganya ibitego 16 n’uwahoze ari rutahizamu w’u Budage, Miroslav Klose, wari usanzwe ufite aka gahigo kuva mu 2014. Ariko ibitego bibiri yatsinze byatumye agera ku bitego 18, ahita aba uwa mbere wenyine ku rutonde rw’abamaze gutsinda byinshi muri iri rushanwa rikomeye ku Isi.
N’ubwo Messi yari yabanje guhusha penaliti, ntiyacitse intege kuko yaje kwishyura ayo makosa atsinda igitego cya mbere mbere y’uko ashyiraho n’icya kabiri mu minota ya nyuma y’umukino, afasha Argentine kubona itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho hakiri kare.
Uyu mukinnyi uri hafi kuzuza imyaka 39 y’amavuko akomeje kugaragaza ko ubunararibonye bwe bugifite uruhare runini mu ntsinzi za Argentine, igihugu kirwanira kugumana igikombe cy’Isi cyegukanye mu 2022.
Umutoza wa Argentine, Lionel Scaloni, yashimiye Messi avuga ko ari umuyobozi ukomeye kandi ko iyo ikipe ihuye n’ibihe bikomeye, buri wese ayoboka ubuhanga bwe. Ku rundi ruhande, Miroslav Klose na we yamushimiye, amwita umwe mu bakinnyi beza isi yigeze kugira.
Iyi ntsinzi ishimangira ko Argentine ikomeje urugendo rwo kurinda igikombe cyayo, mu gihe Messi we akomeje kubaka amateka azagora cyane abazaza nyuma ye kuyarenga.
















