Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, ryagabye igitero mu gace ka Mikenke gaherereye muri secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Icyo gitero cyahise gisubizwa inyuma n’inyeshyamba za Twirwaneho ku bufatanye na M23, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga.
Amakuru yemeza ko ingabo zari zagabye icyo gitero zahuriye n’urugamba rukomeye rwaviriyemo igihombo gikabije, aho abasirikare babo bapfiriye ku rugamba bagera mu mirongo.
Mikenke ni agace gatuwe cyane n’Abanyamulenge, nubwo harimo n’Ababembe ariko mu mubare muto. Muri Gashyantare 2025, ako gace kari kabohowe na Twirwaneho nyuma y’imirwano ikomeye yavuyemo kwirukana ingabo za Congo n’iza Burundi zari zihafite ibirindiro.
Aka gace kari mu birometero icyenda uvuye muri centre ya Minembwe, ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge. Igitero cyo kuri uyu wa Gatatu cyatangiye ahagana saa moya n’igice za mu gitondo, ariko kiza gutsindwa n’abarwanyi ba Twirwaneho na M23 bari maso.

Amakuru avuga ko iki gitero cyari cyaturutse mu bice byo hagati mu gihugu cya Congo, ariko cyaje gisanga abarwanyi ba Twirwaneho na M23 biteguye, bakagisubiza inyuma.
Intumwa n’intumbi z’ingabo zari zagabye igitero zasigaye zibarizwa muri ako gace, mu gihe abasirikare benshi bakomeretse cyangwa barapfa.
Iki gitero gikurikiye ibindi biheruka kugabwa n’iri huriro mu bice bya Kalingi na Gakangala, nabyo byasubijwe inyuma n’abarwanyi ba Twirwaneho na M23.
Ibi bikomeje kugaragaza ko aba barwanyi bamaze igihe batsinda ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Congo, kuko kugeza ubu nta na kimwe kirabatsinda.