Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20, umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje impungenge ku kuba Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga batinjiza amafaranga nk’uko bimeze mu bindi bihugu, asaba ko hashyirwaho uburyo bwo kuziha agaciro katuma zitangira guhemba abazikoresha.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasobanuye ko u Rwanda rwakoze ibisabwa byose ku ruhande rwarwo, ariko hakiri inzitizi zituruka ku bigo bikora izo mbuga nkoranyambaga birimo Meta, YouTube na TikTok. Yavuze ko ibyo bigo bigendera ku bipimo bitatu mbere yo kwemerera igihugu gutangira kwinjiza amafaranga avuye ku mbuga byabo.
Icya mbere, Minisitiri Ingabire yavuze ko bareba ibijyanye n’umutekano n’ububiko bw’amakuru, imisoro n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, aho u Rwanda rwamaze kubyuzuza byose. Icya kabiri, bareba umubare w’abamamaza, bisaba ko igihugu kiba gifite ubushobozi bwo gushora hagati ya 500,000$ na 1,000,000$ mu kwamamaza kuri izo mbuga, binyuze mu kugura amatangazo (ads).
Icya gatatu, ni uburyo bwo kwishyurwa, aho Minisitiri yavuze ko nabwo bwamaze gutegurwa. Gusa ikikiri imbogamizi ni ukongera umubare w’abamamaza bakoresha izo mbuga nkoranyambaga.
Perezida Paul Kagame yabajije icyakorwa kugira ngo abo bamamaza biyongere, Minisitiri asobanura ko bisaba ubukangurambaga bwo gukangurira ibigo n’abantu kwamamaza kuri izo mbuga.
N’ubwo bimeze gutyo, hari Abanyarwanda bake bashobora kwinjiza amafaranga kuri YouTube, ariko bikaba bike cyane kuko ahemberwa ahanini ku barebye ibiriho bari mu bihugu byemerewe, rimwe na rimwe bigasaba kwiyandikisha mu mahanga.
Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko izakomeza gukorana n’ibigo by’imbuga nkoranyambaga kugira ngo Abanyarwanda batandukanye batangire kubona umusaruro usesuye w’imbuga bakoresha.















