Miss Jolly Mutesi yatangaje ko atishimiye amagambo yβumunyamakuru Karegeya Omar Jean Baptiste wanenze inkunga aherutse guha Miss Nishimwe Naomie, yayinyujije mu kugura ibitabo 100 byβigitabo cye βMore Than a Crownβ cyamuritswe vuba.
Mu magambo Karegeya yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko atumva impamvu Miss Jolly yahitamo gufasha Miss Naomie, avuga ko yize kandi afite ababyeyi bombi, byβumwihariko se ufite ipeti rya Jenerali. Yagize ati inkunga nkβiyo yari ikwiye kugenerwa abana bava mu miryango itishoboye, byβumwihariko abari barataye ishuri, anibaza umubare wβabana amafaranga angana na miliyoni 8Frw yashoboraga gusubiza ku ishuri.
Nyuma yo kubona ubwo butumwa, Miss Jolly Mutesi yahise asubiza adaciye ku ruhande, agaragaza ko atemeranya nβubusesenguzi bwa Karegeya. Yavuze ko ibitabo yaguze bitari ibyifuzo byo kugaragaza izina rye, ahubwo bigenewe gufasha mu bukangurambaga bwo guteza imbere uburezi, aho bizahabwa abanyeshuri batandukanye badafite ubushobozi.
Yagize ati: βReba ukuntu yivovota avuga ubusa. Ubu busesenguzi ni bwoko ki? Ibi bitabo bigenewe gukoreshwa mu gufasha abanyeshuri badafite ubushobozi. Ikindi, nakoresheje amafaranga yanjye uko mbyumva, si ngombwa ko twese tubyumvikanaho.β
Miss Jolly yasabye abantu kureka gukabya mu guca imanza ku byemezo byβabandi, byβumwihariko iyo bifitanye isano no gutanga inkunga, ashimangira ko buri wese afite uburenganzira bwo gukoresha umutungo we mu buryo abona bukwiye.


















