Mu mwaka wa 2026, izina rya Ryan Coogler ryavuzwe cyane mu ruhando rwa sinema ku Isi, nyuma yo gukora filime Sinners yitwaye neza ikegukana ibihembo bine bya Oscars. Iyi ntsinzi yaje ishimangira ubuhanga bwe nkβumwanditsi nβumuyobozi wa filime, ariko inyuma yayo hihishe amateka arimo urugamba rukomeye.
Mu bihe byashize, Coogler yigeze guhura nβibibazo byβamikoro, aho byageze igihe agira umwenda ugera ku bihumbi 200 byβamadolari yβAmerika bitewe nβamashuri. Icyo gihe ntiyari azi neza ejo hazaza he, ariko yakomeje gukurikira inzozi ze zo gukora filime, yiringira ko hari igihe bizamuhira.
Mu birori bya Academy Awards 2026 byabaye ku wa 15 Werurwe 2026, Coogler yahawe igihembo cya βBest Original Screenplayβ, aba umwe mu birabura bake bageze kuri iyo ntsinzi, akurikiye Jordan Peele wabigezeho mu 2018.
Filime Sinners yanahesheje Michael B. Jordan igihembo cya βBest Actorβ, mu gihe Autumn Durald Arkapaw yaciye agahigo nkβumugore wa mbere wegukanye βBest Cinematographyβ. Naho Ludwig GΓΆransson atsindira βBest Original Scoreβ.
Iyi filime yinjije amafaranga arenga miliyoni 370 zβamadolari ku Isi yose, ndetse igira amanota 100% kuri Rotten Tomatoes, ibintu bidakunze kubaho. Inkuru ya Coogler ni isomo rikomeye rigaragaza ko kwihangana no gukurikira inzozi bishobora kuganisha ku ntsinzi ikomeye.


















