Mu gihe ibihugu byinshi by’i Burayi bikomeje guhura n’ubushyuhe bukabije, agace kamwe k’inyanja kazwi nka Bredene nudist beach gakomeje kwitabirwa cyane n’abakerarugendo bashya ndetse n’abakunze kuhagenda kenshi, bitewe n’uko ari ahantu hafatwa nk’ahihariye ku mugabane w’u Burayi, kuko abantu bemerewe kuharuhukira bambaye ubusa.
Abantu bavuga ko aho hantu habafasha kubona umwuka mwiza w’inyanja, umuyaga uvuye ku mazi ndetse n’aho kuruhukira hatari ubucucike nk’ahandi hantu hasanzwe ku nkombe z’inyanja.
Bamwe mu bakunze kujya kuri uyu mucanga bambaye ubusa buri buri bavuga ko ari uburyo bwo kwishimira kamere no kwiyumva mu bwisanzure. Hari abavuga ko kuba uri mu mazi cyangwa ku mucanga nta myenda byongerera umuntu kumva umudendezo no koroherwa n’ubushyuhe.
Hari n’abandi bashya bayisura bavuga ko bayihisemo nk’uburyo bwiza bwo kwirinda ubushyuhe bwo mu nzu.
Iyi beach ya Bredene ifatwa nk’ahantu honyine mu gace k’inkombe z’inyanja mu Burayi hagenewe ibikorwa byo kwambara ubusa, ikaba imaze imyaka irenga 25. Ibi bituma ifatwa nk’ahantu hafite umwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo n’imyidagaduro.
Mu gihe cy’ubushyuhe bukabije, iyi myaka yose y’uburambe yatumye ikomeza kuba ahantu hakurura abantu bashya buri mwaka, cyane cyane mu bihe by’impeshyi.
Nubwo iyi beach izwiho ituze n’umutekano ugereranyije, hari ibibazo byagiye bivugwa birimo bamwe bafata amafoto batabiherewe uburenganzira cyangwa abinjira mu duce tutabugenewe. Ubuyobozi bwaho bwashyizeho amabwiriza n’ibimenyetso bigaragaza aho kwinjira no kutarenza imipaka yagenwe.















