SP Habiyaremye yatangaje ko Noheri yizihijwe mu mutekano muri rusange mu Ntara y’Amajyepfo, uretse ibibazo bimwe na bimwe byatewe n’ubusinzi. Yagize ati: “Mu makosa makeya twabonye muri iki gihe cya Noheri, amenshi yaturutse ku businzi. Gukubita no gukomeretsa byabayeho, ugasanga byaraturutse ku businzi abantu bahuje n’iminsi mikuru. Icyakora, ishusho rusange y’umutekano yagenze neza cyane.”
Yagaragaje kandi ko ubusinzi bwagaragaye cyane mu batwara ibinyabiziga, by’umwihariko abatwara moto. Ati:
“Hari bamwe mu batwara ibinyabiziga twafashe batwaye basinze, cyane abatwara moto.”
SP Habiyaremye yasabye abantu gukomeza kwizihiza iminsi mikuru y’impera z’umwaka mu buryo butabangamira abandi, birinda ibyaha n’ubusinzi.
Yagize ati: “Noheri yo yararangiye, Bonane ntizabagushe mu byaha. Abantu bazishime, ariko batabangamira abandi. Ubusinzi si bwiza. Ntihazabeho guha icyuho abagizi ba nabi cyane cyane abajura, kandi abana ntibazahabwe inzoga.”
Yarangije ashimangira ko ubufatanye bw’abaturage na Polisi ari ingenzi mu gukomeza kubungabunga umutekano muri iyi minsi mikuru.