Byabereye mu karere ka Nyanza ,mu Murenge wa Muyira, mu kagari ka Nyamure, mu Mudugudu wa Kanyundo.
uwitwa BIZIMANA w’imyaka 28 bikekwa ko yateye icyuma NSANZIMANA Jean Paul w’imyaka 26 akamukomeretsa bikomeye ku ijosi.
Abatuye muri kariya gace bavuzeko aba bombi batonganiye mu karere ka Huye, mu Murenge wa Kinazi ,mu kagari ka Gahana mu Mudugudu wa Cyegera mu kabari aho bariho banywa inzoga bombi, bapfaga ko uriya mugabo witwa Bizimana yagurishije imyumbati na Nsanzimana Jean Paul yarangiza Bizimana akohereza umugore we akayikura.
Uriya Nsanzimana yagiye kwishyuza Bizimana ngo amusubize amafaranga ye kuko imyumbati yayisaruye.
Bivugwa ko nyuma yo gutongana, uyu Bizimana yatashye iwe mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira mu kagari ka Nyamure mu mudugudu wa Kanyundo hanyuma Nsanzimana akamukurikirana amugenda runono kuko we atuye muri Huye mu murenge wa Kinazi
mu kagari ka Gahana mu mudugudu wa Cyegera bagera mu nzira bakongera bakarwana, ari nabwo uyu BIZIMANA yateraga icyuma ku ijosi Nsanzimana Jean Paul arakomereka cyane.
Nsanzimana yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gitovu akimara kuhagera ahita apfa.
Umukozi w’Umurenge wa Muyira ushinzwe imari n’ubutegetsi, Karangwa Janvier, yavuze ko ukekwa yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Uriya muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane hagati yabo ahubwo niba hari ikibazo bihutire kukibwira ubuyobozi kugirango babikemure.