MU MAFOTO: Uburanga bw’ikizungerezi Burna Boy yasimbuje Stefflon Don wamushinjaga kutamunyura mu buriri
Muri uku kwezi kwa Gashyantare 2025, umuhanzikazi Chloe Bailey yeruye abwira Burna Boy ko amukunda mu ruhame, nyuma y’igihe kinini aba bombi bakwepakwepa ibibazo babazwaga ku mubano wabo. Uyu mubano wahereye mu bihe by’umutekano muke hagati yabo, ariko ubu biragaragara ko barushijeho kugaragaza ibyishimo byabo, ndetse Burna Boy yagaragaje ko yashimye umukunzi we mushya nyuma yo gutsinda ibibazo yari afite.
Burna Boy, wamamaye mu njyana ya Afrobeat, yari amaze igihe kinini akurikiranwa cyane nyuma y’uko atandukanye na Stefflon Don, umunyamuziki wo mu Bwongereza. Ibi byabaye igihe Stefflon Don yashinjaga Burna Boy kutamubera umukunzi w’ukuri ndetse no kutamunyura mu buriri nk’uko abivuga. Byagaragaye ko ibi bitateye impungenge mu mubano wa Burna Boy na Chloe Bailey, nyuma yo kumenyekana ko bafitanye byinshi birenze gusa kuba abakundana.
Chloe Bailey, umwe mu bahanzi b’abahanga muri Amerika, yagaragaje ko ari mu rukundo rwihariye n’umuhanzi Burna Boy, ubwo bamurikiraga urukundo rwabo imbere y’abantu, maze avuga ko amukunda mu buryo budasubirwaho. Ibi byabaye nyuma y’igihe kinini aba bombi batifashishije amagambo menshi yerekeranye n’urukundo rwabo, ibintu byatumye abakurikira ibikorwa byabo bacyeka ko hari ibikibera hagati yabo.
Burna Boy, uherutse gutangaza ko azaboneka muri gahunda nyinshi z’imyidagaduro no mu bihembo bitandukanye, akaba ahatanira kuba mu bahanzi bakunzwe ku isi, ari gukomeza kwerekana ko yibanda ku mishinga ye, nubwo urukundo rwe na Chloe Bailey rukomeje kwitabwaho cyane mu itangazamakuru.