Miss Muheto yunganiwe n’abanyamategeko batatu, yabwiye Urukiko ko yemera ibyaha ari kuregwa uretse icyo guhunga nyuma yo gukora impanuka.
Ubushinjacyaha nyuma yo guhabwa umwanya, bwavuze ko uyu mukobwa yari mu kabari kitwa ‘Atelier du vin’ maze isaha yi saa sita z’ijoro afata imodoka ye arataha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha maze agatwara ikinyabiziga ku muvuduko wo hejuru byatumye agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo kandi ko ibyo polisi yo mu muhanda ibyandikira.
Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma aza kugaruka aje kujyana telefoni ye, asanga polisi yahageze akajya avuga ko atari we wari utwaye icyo kinyabiziga ahubwo ari abandi bari bamutwaye.
Ibyavuzwe ko atari ubwa mbere atwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha kandi ntaruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite ahubwo kuko no ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rwamuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho. Divine Muheto yapimwe bikagaragara ko mu mubiri we harimo alcohol yo ku kigero cya 4.00 kandi nyamara umuntu atagomba kurenza 0.8. Mu kwiregura kwe, Muheto yagize ati “Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga.” Yavuze ko nyuma yo kugonga yagiye ku ruhande kuko yari abonye abantu benshi bahuruye ariko ko atigeze ahunga kuko yari aho hafi ku buryo na Polisi yahageze ayitegereje.
Umwe mu banyamategeko bari kunganira Miss Muheto, yavuze ko uyu mukobwa yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi yongeraho ko kuva mu ibazwa rye atigeze arushya inzego z’ubutabera.
Yavuze ko yari afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bityo ko amategeko y’umuhanda yari ayazi, ariko ko yakoze ikosa ryo gutwara adafite uruhushya rwa burundu.
Uyu munyamategeko yagaragarije Urukiko ko ipoto Miss Muheto yagonze umukindo ugihari bityo ko atigeze ahunga, ahamya ko iyo aba uhunga abara yarahunze nyuma yo kugonga kuko yari afite uburyo bwo kuba yatwara imodoka.