Ni ejo ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 8 Kamena 2024 nibwo humvikanye inkuru y’impanuka yahitanye abantu icyenda, abandi benshi barakomereka ubwo baturukaga mu murwa mukuru wa Nairobi muri kiriya gihugu cya Kenya.
Amakuru dukesha itangazamakuru ritandukanye rya hariya muri Kenya aravuga ko impanuka yabaye ubwo bari bageze ahitwa Maai Mahiu, muri Naivasha. Mu nzira bava i Nairobi nibwo indi modoka yari iturutse inyuma yajekubagonga iyo mpanuka igahita ihitana abantu bagera mu icyenda abandi bagakomereka.
Nk’uko umuyobozi wa polisi Stephen Kirui yabitangaje, imodoka yabaturutse inyuma yari yabuze icyerekezo hanyuma igonga iyo bari barimo. Bwana Kirui yavuze ko imodoka bari barimo yahise yibarangura hanyuma igonga indi kamyo yari iparitse ku ruhande impanuka iba ibaye ityo.
Bwana Kirui, yongeyeho ko hari abantu benshi bakomeretse byoroheje ubwo imodoka bari barimo yahirimaga, ni mu gihe iyi mpanuka yabayeho ku buryo bukomeye yahitanye abagore batanu, abagabo batatu ndetse n’umwana umwe.
Byatangajwe ko abantu 8 barokotse iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bya Oakland kuko bari bahungabanye, naho imibiri ijyanwa mu buruhukiro bwigenga bwa Ume.