Nubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa bwashyizeho amabwiriza abuza abaturage n’itangazamakuru gufotora cyangwa gufata amashusho y’ingaruka z’imvura nyinshi zabaye ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025, amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko uyu murwa mukuru wa RDC ukomeje kurwana n’ibibazo bikomeye by’ibiza. Nubwo icyo ubuyobozi bwari bugamije kitaramenyekana mu buryo bweruye, harakekwa ko ari ugushaka gukumira isura mbi y’umujyi mu gihe imvura ikomeje gutera ibibazo bikomeye.
Amafoto yashyizwe hanze n’umunyamakuru Nathanaël Milambo agaragaza ishusho ibabaje imenyerewe muri Kinshasa mu bihe by’imvura: imihanda yuzuye amazi atemba, imodoka ntizigenda, ndetse n’ibikorwa remezo bikomeye birimo imihanda, imiyoboro y’amazi n’ibikorwa remezo rusange birimo kuranga n’amazi.
Ibi byongeye kuzamura impaka n’uruhurirane rw’ibitekerezo ku micungire y’umujyi n’uburyo ubuyobozi bwiteguye guhangana n’ibiza bikomeje kwiyongera. Abaturage bari mu bwigunge, bamwe bagasaba ibisubizo birambye aho guhora bahabwa amabwiriza abuza gutangaza uko ibintu byifashe.
Ibi byose bikomeje gushyira igitutu ku buyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi, bukomeje kunengwa kudatanga ibisubizo bigaragara ku kibazo cy’imvura idasanzwe.
Usibye n’ibyo, amakuru aturuka mu bice bitandukanye by’umujyi avuga ko amazu menshi yasenyutse naho abandi baturage benshi bakaba baburiwe irengero, nubwo umubare wabo utaramenyekana ku mugaragaro. Kinshasa ikomeje gukomanyirizwa n’imvura idasanzwe, mu gihe abaturage bifuza ko ubuyobozi bwashyira imbere kuvugurura ibikorwa remezo aho gushyira imbaraga mu guhagarika gutangaza amakuru.















