Uwase Muyango Claudine, wamenyekanye cyane nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yatangaje ko adashyigikiye na gato imvugo ya Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane nka (KNC) wavuze ko akazi ko โguhostingaโ gafatwa nkโuburaya.
Ibi Muyango yabivuze mu kiganiro yagiranye nโitangazamakuru mbere yo gufata urugendo rwerekeza i Burayi, aho agiye kuyobora igitaramo kizabera mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi. Muri icyo gitaramo hateganyijwe kuzataramira abahanzi barimo Bruce Melodie na Sheebah Karungi, kikazaba ku wa 7 Werurwe 2026.
Ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, Muyango yerekeje ku Kibuga Mpuzamahanga cyโIndege cya Kigali giherereye i Kanombe, atangira urugendo rwerekeza mu Bubiligi. Icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa cyane ku bijyanye nโakazi ko โguhostingaโ, gakorwa ahanini mu birori no mu bitaramo.
Mu minsi ishize, KNC, washinze ikipe ya Gasogi United ndetse akaba anayobora Radio/TV1, yumvikanye atangaza ko kuri we โguhostingaโ ari uburaya. Aya magambo yatumye habaho impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuze ko adakwiye, mu gihe abandi bo bamushyigikiye.
Muyango we yagaragaje ko โguhostingaโ ari akazi nkโakandi, gasaba ubunyamwuga nโubushobozi bwo kuyobora ibirori, ashimangira ko bidakwiye guhabwa isura mbi. Yavuze ko buri wese akwiye kubaha imirimo itandukanye, aho kuyigaya cyangwa kuyitesha agaciro.

















