Mu kiganiro Sunday Choice Live, umuyobozi wa East African Promoters, Muyoboke Alex, yashimangiye ko umuhanzi The Ben ari umwe mu bahanzi bagaragaza ukwiyegurira Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho yavuze ko afite umuco wo guhagarika ibyo arimo cyangwa akabyuka agasenga buri saa cyenda.
Muyoboke Alex yasobanuye ko The Ben yakuriye mu rusengero, bikaba byaragize uruhare runini mu myumvire n’imyitwarire ye kugeza n’uyu munsi. Yagize ati: “Iyo ageze saa cyenda, The Ben ashobora guhagarika byose ari gukora, yaba ari mu kazi cyangwa ahandi, agafata umwanya wo gusenga. Ni ikintu yitaho cyane kandi kimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.”
Yakomeje agaragaza ko The Ben atajya abifata nk’umuco wo kwiyerekana, ahubwo abikora mu bwiyoroshye, agaragaza ko gukora iby’ubushake bw’Imana ari byo bimugiramo amahoro n’umunezero, kurusha icyubahiro cyangwa ibyamamare byo ku Isi.
Ibi byatangajwe mu gihe The Ben akomeje kwigaragaza mu bikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu muziki. Mu ijoro ryakeye, yifatanyije na Gisubizo Ministries mu gufata amashusho y’indirimbo nshya bakoranye bise “Dore Yaraye Ibicumuro”, indirimbo ishingiye ku butumwa bwo kwihana, imbabazi n’icyizere gishya mu Mana.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza ko The Ben atagarukira gusa ku ndirimbo z’urukundo, ahubwo anafite umutima wo gukoresha impano ye mu gukorera Imana no gutanga ubutumwa bwubaka imitima ya benshi, by’umwihariko urubyiruko rumufata nk’icyitegererezo.
















