Mu kiganiro Sunday Choice Live, umuyobozi wa East African Promoters, Muyoboke Alex, yashimangiye ko umuhanzi The Ben ari umwe mu bahanzi bagaragaza ukwiyegurira Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho yavuze ko afite umuco wo guhagarika ibyo arimo cyangwa akabyuka agasenga buri saa cyenda.
Muyoboke Alex yasobanuye ko The Ben yakuriye mu rusengero, bikaba byaragize uruhare runini mu myumvire nβimyitwarire ye kugeza nβuyu munsi. Yagize ati: βIyo ageze saa cyenda, The Ben ashobora guhagarika byose ari gukora, yaba ari mu kazi cyangwa ahandi, agafata umwanya wo gusenga. Ni ikintu yitaho cyane kandi kimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.β
Yakomeje agaragaza ko The Ben atajya abifata nkβumuco wo kwiyerekana, ahubwo abikora mu bwiyoroshye, agaragaza ko gukora ibyβubushake bwβImana ari byo bimugiramo amahoro nβumunezero, kurusha icyubahiro cyangwa ibyamamare byo ku Isi.
Ibi byatangajwe mu gihe The Ben akomeje kwigaragaza mu bikorwa byβivugabutumwa binyuze mu muziki. Mu ijoro ryakeye, yifatanyije na Gisubizo Ministries mu gufata amashusho yβindirimbo nshya bakoranye bise βDore Yaraye Ibicumuroβ, indirimbo ishingiye ku butumwa bwo kwihana, imbabazi nβicyizere gishya mu Mana.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza ko The Ben atagarukira gusa ku ndirimbo zβurukundo, ahubwo anafite umutima wo gukoresha impano ye mu gukorera Imana no gutanga ubutumwa bwubaka imitima ya benshi, byβumwihariko urubyiruko rumufata nkβicyitegererezo.
















