Ku wa Gatandatu, Namibia yashyinguye Perezida washinze iki gihugu, Sam Nujoma, mu irimbi ry’Intwari Acre, aho yakiriwe nk’intwari y’igihugu n’umwe mu bayobozi b’ikirenga barwanyije ubukoloni muri Afurika.
Uyu muhango wabaye uw’icyubahiro, witabirwa n’umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abayobozi bakuru bo muri Afurika, ab’ubu n’abayoboye igihe cyashyize.

Perezida wa Namibia, Nangolo Mbumba, yavuze amagambo akomeye ashimira Nujoma, ati: “Kuri ibi bibanza byera, dushyinguye umugabo w’icyubahiro k’ubutaka bwacu, igihangange mu bayobozi, n’ishusho y’impinduramatwara.”
Abantu baturutse hirya no hino mu gihugu bateraniye mu murwa mukuru, Windhoek, mu gitondo cya kare, bunamira Nujoma, wapfuye afite imyaka 95.
Sam Nujoma, uzwi nka “Se washinze Namibia,” yavuyemo umwana uragira inka maze agahagarara ku ruhembe rw’urugamba rwo kwigenga, ubwo yari ayoboye SWAPO, umutwe wabarwanyije ubutegetsi bw’Afurika y’Epfo. Yabaye Perezida wa mbere wa Namibia guhera mu 1990, akayobora manda eshatu kugeza mu 2005.
Pendukeni Ithana, umuyobozi wungirije wa Fondasiyo ya Sam Nujoma, yamugiriye icyubahiro, agira ati: “Yabaye intangarugero mu rugamba rwo kwibohora kwa Afurika. Mu myaka ya za 1950, ni umwe mu bantu bahagurukiye kurwanya ivanguramoko.”
Namibia yateguye iminsi 21 y’icyunamo, amabendera amanurwa, ndetse umurambo wa Nujoma ugenda uciyemo uturere turindwi kugira ngo abaturage bose bamusezereho.
Ubwo isanduku ye yomekwagaho ibendera rya Namibia yamanurwaga, habayeho indamutso y’imbunda 21 ndetse n’ikirori cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Namibia, flypast, mu guha icyubahiro umuyobozi wayoboye urugendo rwo kubohora igihugu.
