Umunya-Brazil ukina ruhago ku rwego mpuzamahanga, Neymar, yagaragaje agahinda gakomeye nyuma yo kumva ko mugenzi we, Rodrygo, yagize imvune. Mu butumwa bwe bwuje amarangamutima, Neymar yavuze ko uwo munsi wari umwe mu minsi imubabaje cyane mu buzima bwe.
Yagize ati: โUyu ni umwe mu minsi ibabaje kuri njye. Nkimara kumva ibyโimvune ya Rodrygo, nkiri mu bitekerezo byanjye haciye nkโfilime.โ Yavuze ko yahise yibuka ububabare, nโubwoba umuntu anyuramo igihe ahuye nโimvune ikomeye, cyane cyane ku mukinnyi ukiri muto ufite inzozi zo kugera kure.
Neymar yakomeje agaragaza urukundo nโubuvandimwe amufitiye, amwita โNomero yanjye 10, umwana wanjye.โ Yamusabye gushyira hafi ye abantu bose akunda muri ibi bihe bikomeye, kuko atari igihe akwiriye kunyuramo wenyine. Yongeyeho ko n’ubwo bigoye, hari ibyo tudashobora gusobanukirwa ku migambi yโImana.
Yarangije amwihanganisha ati: โMuvandimwe muto, gira imbaraga. Nzi neza ko uzagaruka uguruka. Nkโuko wambaye hafi igihe nari nkiri mu bihe bikomeye, nanjye nzaba ndi kumwe nawe buri munsi.โ Aya magambo agaragaza ko mu mupira wโamaguru, urukundo nโubufatanye biruta gutsinda ibitego.

















