Rutahizamu w’Umunya-Brazil Neymar Jr yongeye kugira ikibazo cy’ivi, bituma akurwa ku rutonde rw’abakinnyi bazakina umukino ukomeye ikipe ye ifitanye na Internacional. Amakuru aturuka mu ikipe avuga ko uyu mukinnyi yagize ububabare mu gice cy’ivi cyigeze gukorerwaho operasiyo yo kongera kubaka imitsi ngenderwaho (ligaments), akaba ari nabwo hari hashize igihe kitari kinini atangiye kwiyumva neza.
Byatangajwe ko ubwo yageragezaga gukora imyitozo isanzwe, Neymar yahise yumva ububabare bukaze iyo apfukamye cyangwa yagerageje kugorora ivi.
Abaganga b’ikipe bahise bafata icyemezo cyo kumuhagarika kugira ngo akorerwe isuzuma ryimbitse no kumurinda kongera gukomereka ahantu hafite intege nke.
Iki kibazo kije mu gihe abafana ba Brazil n’itsinda ry’abatoza bari biteze kubona Neymar agaruka mu mukino nyuma y’igihe kinini ari mu mvune. Abakurikiranira hafi ubuzima bwe bwa siporo bavuga ko ari ikibazo gikomeje kumuzonga, dore ko ari ku gice cy’ivi cyagize ingaruka zikomeye mu bihe byashize.
Nubwo bimeze bityo, ikipe yatangaje ko ubuzima bwa Neymar buri kugenzurirwa umunsi ku wundi, kandi ko icy’ingenzi ari uko aruhuka bihagije kugira ngo asubire mu kibuga afite ubuzima bwuzuye. Ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bw’inkunga n’amasengesho y’abafana bukomeje kwiyongera, benshi bamwifuriza gukira vuba no kugaruka mu kibuga afite imbaraga.















