Nico Williams yongeye gutera impungenge abakunzi b’umupira w’amaguru, nyuma yo gusohoka mu kibuga afite imvune nshya, habura iminsi 32 gusa ngo hatangire Igikombe cy’Isi. Uyu mukinnyi wihuta cyane wa Espagne yasaga n’ufite agahinda kenshi ubwo yasimburwaga, aho yumvikanye asubiramo amagambo agira ati: “Ntibishoboka, ntibishoboka…”ibintu byakoze ku mitima ya benshi.
Nico Williams amaze igihe yigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe ku ruhando mpuzamahanga, cyane cyane kubera umuvuduko we, ubuhanga bwo guca ku bakinnyi ndetse n’ubushobozi bwo guhindura umukino mu kanya gato. Ni umwe mu byiringiro bikomeye ikipe y’Igihugu ya Espagne yari yitezeho byinshi muri iri rushanwa rikomeye rigiye guhuza amahanga.
Iyi mvune ye ije mu gihe abafana benshi bari bamaze kugira icyizere cyo kuzamubona afasha igihugu cye kwitwara neza. Mu mupira w’amaguru, hari igihe ibyishimo bihinduka amarira mu kanya gato, kuko ubuzima bw’umukinnyi buba bwubakiye ku mubiri we. Iyo imvune ije mu gihe nk’iki, iba nk’igihu gihita gitwikira inzozi z’umukinnyi ndetse n’abamushyigikiye.
Abakunzi b’umupira bakomeje kumwifuriza gukira vuba, bavuga ko umupira ukeneye impano nka Nico Williams. Nubwo hataramenyekana uburemere bw’iyi mvune, benshi bafite icyizere ko ashobora kongera guhaguruka mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira.
Nico Williams yagize imvune, mbere y’Igikombe cy’Isi
