Indwara ya Lassa yahitanye abantu 190 muri Nijeriya muri uyu mwaka, ikaba yaranduye abantu barenga 1,100 mu ntara esheshatu. Ibi byatumye Nijeriya ishyiraho ikigo cyita ku gutabara byihutirwa, nyuma yโisuzumabumenyi ryโikigo gishinzwe kurwanya indwara.
Umuyobozi wโiki kigo yavuze ko kwanduza abantu cyane bibaho hagati yโUkwakira na Gicurasi, kandi ko mu byumweru bine bishize hagaragaye ubwiyongere bwโimfu nโabarwayi benshi.
Indwara ya hemorhagie ya virusi iterwa n’umuriro wa’indwara ya Lassa, yanduzwa cyane cyane kubantu bahuye basangira ibiryo cyangwa gukoresha bikoresho byo mu rugo byanduye cyangwa se kwegera ahari umwanda nk’inkari zโinkoko cyangwa imyanda muri rusange.
Ibimenyetso birimo umuriro, kubabara umutwe ukabije, kandi mu bihe bikomeye bishoboka kobyanakugeza ku rupfu.
Bitewe nโubushobozi bw’imbaraga bwโicyorezo ndetse no kubura inkingo zihagije zabavurwa icyi cyorezo cya Lassa, ibyo bituma Lassa ishyirwa mu rwego rwโindwara zโibanze zishyirwa ku isonga mu ndwara zishobora guhitana abantu benshi ku Isi..















