Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco mu ndirimbo zinyuranye, yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene, amusaba kumubera umugore bakarushinga rugakomera.
Ni mu birori byabereye kuri La Palisse Gashora mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, byitabirwa n’inshuti n’imiryango yabo ya hafi, ndetse n’abahanzi bagenzi be bakorana bya hafi mu muziki nyarwanda.
Niyo Bosco yari yitwaje gitari, aririmbira umukunzi we mu gihe inyuma y’aho yari ahagaze hari handitse amagambo agira ati: “Will you marry me?” cyangwa mu Kinyarwanda “Wakwemera gushyingiranwa nanjye?”
Irene Mukamisha yatunguwe n’uyu muhango ariko ntiyazuyaje, yemera mu magambo yuzuyemo amarangamutima maze akurikirwa n’amasegonda y’imbaga yari ihari yamukomeye amashyi menshi.
Abari bitabiriye ibi birori bavuze ko uburyo Niyo Bosco yateguye iki gikorwa bwari bwihariye kuko bwagaragaje urukundo rufite ishingiro. Hari abavuze ko byari byuzuye amarangamutima kuko uyu muhanzi yamuririmbiye indirimbo zimwe yanditse ahereye ku buzima bwe n’urukundo afitiye Irene.
Bimwe mu byaranze iki gikorwa ni uko abari bahari basangiye ibyishimo, banyurwa n’uburyo butunguranye bwateguwe n’uyu muhanzi. Hari abahanzi bagenzi be bari bahari, bashimangira ko urukundo ari urufunguzo rw’ubuzima bwiza.
Uyu muhango wabanjirije indi mihango yo gusaba no gukwa, uzaba mu minsi iri imbere, aho imiryango yombi izicara hamwe igasangira ibyishimo by’urukundo rw’aba bombi rumaze igihe rutangarirwa n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

