Ikipe ya Arsenal ikomeje kwiyubaka mbere y’uko isubira mu rugamba rwo guhatanira ibikombe mu mwaka utaha w’imikino, aho yemeye kwishyura Chelsea amafaranga arenga miliyoni £50 kugira ngo yegukane umukinnyi ukomeye, Noni Madueke.
Amakuru aturuka mu bayobozi ba shampiyona y’u Bwongereza yemeza ko aya mafaranga arimo inyongera zituruka ku musaruro azatanga muri Arsenal.
Uyu musore ukomoka mu Bwongereza, ariko ufite inkomoko muri Nigeria, yageze muri Chelsea aturutse mu Buholandi mu ikipe ya PSV Eindhoven, aho yari amaze kugaragaza impano ikomeye yo gukina ku mpande z’ubusatirizi.
Madueke amaze igihe ashyirwa mu majwi ko ari umwe mu bakinnyi Arteta ashaka cyane muri gahunda ye yo kuvugurura ubusatirizi bwa Arsenal. Ibi byemezwa n’uko uyu mukinnyi ukinira ku ruhande yataka yamaze kumvikana n’abayobozi ba Arsenal ku masezerano y’imyaka itanu, byongeye akaba atarigeze ahisha ko yifuza gukinira ikipe ikina ruhago iteye imbere nka Arsenal.

Ku ruhande rwa Chelsea, bahisemo kwemera kugurisha uyu mukinnyi nyuma yo gusuzuma ko ashobora kutabona umwanya uhagije muri gahunda ya Enzo Maresca, ndetse no kugira ngo babone amafaranga yo kugura abandi bakinnyi bashya..
Uyu mugambi wose wateguwe mu ibanga rikomeye, ariko ubu warangiye, Madueke akaba agiye kwinjira mu rugo rushya aho yitezweho gukora ibikomeye ku ruhande rwa Arsenal.
Bivugwa ko ibizamini by’ubuzima agomba kubikora mu minsi ya vuba, nyuma yaho akazahita atangazwa nk’umukinnyi mushya wa Arsenal ku mugaragaro.
Bamwe mu basesenguzi ba ruhago bemeza ko Madueke ari umwe mu basore bafite ejo heza kandi ko ashobora gufasha cyane Arsenal by’umwihariko mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League).
Mikel Arteta, umutoza wa Arsenal, yamugaragaje nk’umukinnyi afite mu mushinga we w’igihe kirekire, kandi ko amushimira ubuhanga afite mu kugaragaza impinduka mu mukino.
Ubu rero, abakunzi ba Arsenal biteze kureba uburyo uyu musore muto ushoboye azaba igisubizo mu busatirizi, dore ko afite umuvuduko, gutsinda, gutanga imipira itanga ibitego ndetse n’ubushobozi bwo guhangana n’abakinnyi b’inkingi za mwamba.

