Perezida Paul Kagame yatangaje ko amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, binyuze kuri gahunda ya Visit Rwanda, azarangira muri Kamena 2026 kandi ko atazongerwa.
Ariko nta cyo ibyo bihinduye ku rukundo akunda ikipe ya Arsenal, yemeje ko agifite umutima ku ikipe ya Arsenal, ko azajya akomeza gukurikirana imikino yayo ndetse azajya ajya no kureba aho yakiniye iwabo.
Yakomeje avuga ko icyahuriranye n’ubufatanye atari gusa kuba ari “business,” ahubwo byari uburyo bwo kumenyekanisha u Rwanda, guteza imbere ubukerarugendo no kugaragaza amahirwe y’igihugu.

















