Mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, hari abaturage bavuye muri Tanzaniya n’abandi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batuzwa mu Mudugudu wa Bikingi. Aba baturage baratabaza basaba ubufasha bwo gusanirwa inzu zabo, kuko zimwe muzo bubakiwe zagize ikibazo zikabagwaho, bityo bamwe bakaba bamaze imyaka irindwi yose badafite aho kuba.
Abaganiriye na Kasuku Media bavuga ko barisanzwe ari Abanyarwanda bagarutse mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka bamaze mu buhungiro, bakakirwa neza ariko ikibazo cy’amacumbi cyabaye ingorabahizi.
Hari abavuga ko bari baragiye gukodesha ahandi, abandi bakaba basigaye babana n’abaturanyi, ibintu bavuga ko bibashyira mu buzima bugoye cyane.
Umwe mu baturage yagize ati: “Iyo wibutse ko wasubiye mu gihugu cyawe wizeye amahoro, ukabona nta nzu ifite umutekano, birababaza cyane. Twifuza ko ubuyobozi bwadutekerezaho tukubakirwa cyangwa se tugahabwa inkunga yo kwisubiza mu buzima busanzwe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwo buvuga ko iki kibazo kizwi, kandi hari gahunda zo kugishakira umuti binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye, harimo n’abafatanyabikorwa.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu yavuze ko hari imishinga igamije kubafasha kubona amacumbi arambye, ariko bisaba igihe doreko bigombera igenwa ry’imari ya Leta.
Aba baturage bo basaba ko igisubizo cyaboneka vuba, kuko imyaka irindwi bamaze ababayeho muri ubwo buzima batagira aho bakinga umusaya bibabangamiye cyane, kandi ari ikibazo gishobora no guteza ibindi bibazo bijyanye n’ubuzima.

