Izumvikanisha ibyo nshoboye abantu batazi – Okkama kuri EP ye yahurijeho abarimo Bull Dogg
Umuhanzi Ossama Masut Khalid wamamaye nka Okkama uri mu bahanzi bakiri bato bari kuzamuka bafite icyerekezo mu muziki nyarwanda, yatangiye gusohora indirimbo zigize Extended Play (EP) yise “Nyamabara”, igizwe n’indirimbo umunani (8).
Mu kiganiro na InyaRwanda, Okkama yavuze ko iyi EP igaruka ku rugendo rwe mu muziki n’ubuzima bwe bwa buri munsi, aho izagenda isohoka mu byiciro, buri ndirimbo ikazajya iherekezwa n’ibisobanuro byayo n’abafatanyabikorwa bayigizemo uruhare.
Indirimbo ya mbere yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025, yayikoranye n’umuraperi Bull Dogg, umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Iyi ndirimbo yabaye intangiriro y’urugendo rwo gutanga EP mu buryo butandukanye n’uko abahanzi benshi basohora imishinga yabo.
Okkama yumvikanisha ko gutangirira kuri Bull Dogg byashingiye cyane mu kuba yaramubereye urugero mu gutinyuka gukora ibirenze ‘ibyo nari nsanzwe ndirimba’.