Abakobwa bo mu Karere ka Nyamasheke, by’umwihariko mu Murenge wa Gitambi, batangaza ko kugira ngo umukobwa abashe kubaka urugo bisigaye bimusaba guha umusore ikimasa cyangwa akakigurisha akamuha amafaranga. Ibi byabaye nk’umuco mushya wihariye muri ako gace, aho usanga urukundo rutagendera ku buryo bwo kumvikana gusa hagati y’abakundana, ahubwo rukajyanwa no gushaka ubushobozi bw’amatungo cyangwa amafaranga.
Bamwe mu bakobwa bavuga ko iyi ngeso ibashyira mu kaga kuko hari abasore baba babatwaza ko nibaramuka batabashije gutanga ayo matungo cyangwa amafaranga, nta kindi kizaba kibahuza.
Umwe mu bakobwa utifuje gutangaza amazina ye yagize icyo atangariza Kasuku Media ati: “Iyo umusore agusabye ikimasa, bituma uhita wibaza niba ari wowe akunda cyangwa ari inyungu z’amafaranga. Abakobwa benshi babuze amahirwe yo gushinga urugo kubera kudashobora kubyubahiriza.”
Ababyeyi nabo bagaragaza impungenge ko ibi bishobora guteza imbere ingeso mbi no gusenya umuco Nyarwanda w’inkwano wari ugamije guhuza imiryango no kubaka umubano uhamye.
Umubyeyi umwe yagize ati: “Inkwano si igiciro cy’umukobwa, ahubwo ni ikimenyetso cy’icyubahiro. Iyo bihindutse isoko ryo gushaka amafaranga cyangwa amatungo, bigira ingaruka mbi ku rubyiruko.”
Abasore bo bavuga ko ibi babiterwa n’ubukene cyangwa ubushake bwo kwiteza imbere, bakabona ko niba bagiye kubaka urugo bagomba kugira icyo bunguka mbere y’uko bemera kwibanira n’umukobwa.
Ariko abasesenguzi bemeza ko ibi bishobora kubangamira umusingi w’urukundo nyarwo, kuko rushyirwa mu rwego rw’ubucuruzi aho kuba isezerano ry’ubuzima.
Mu gihe inzego z’ibanze ziri kuganira n’abaturage ngo harebwe uko uyu muco mushya wakumirwa, abakobwa bo mu Murenge wa Gitambi bakomeje gusaba ko habaho ubukangurambaga bugamije gusobanura neza agaciro k’inkwano nyakuri, kugira ngo urukundo rukomeze kuba ishingiro ry’umuryango Nyarwanda udafite igitutu cy’amafaranga cyangwa amatungo.
