Ku nshuro ya mbere, abanyarwenya Nzovu na Yaka Mwana bitabiriye igitaramo cyβiseka rusange cya Gen Z Comedy Show cyabaye ku wa Kane, tariki ya 20 Gashyantare 2025. Iki gitaramo cyahuje imbaga y’abakunzi bβurwenya, maze aba banyempano berekana ubuhanga bwabo mu gutera urwenya, bishimisha cyane abakitabiriye.
Nzovu na Yaka Mwana, bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo bwihariye batekerezamo urwenya, bari bafite imbaraga nβishyaka ryinshi kuri iyi nshuro yabo ya mbere muri Gen Z Comedy Show.
Amasaha yose bamaze ku rubyiniro, imbaga z’abantu bari bitabiriye igitaramo zasaga n’izatwarwa nβudushya twabo, ndetse bakira amashyi menshi nβibyishimo bitangaje.
Mu gihe cyβikiganiro gito nyuma y’igitaramo, Nzovu yatangaje ko mu bahanzi Nyarwanda akunda cyane harimo The Ben, ibi byashimishije benshi mu bari aho, barimo na Muyoboke Alex, umwe mu bajyanama bβabahanzi bakomeye mu Rwanda.

Mu buryo butunguranye, Muyoboke yahise aha Nzovu igihembo cya telefoni nshya nkβikimenyetso cyβishimwe ry’ubutumwa bwe nβuburyo yagaragaje guha agaciro umuziki wβu Rwanda.
Iri joro ryabaye intangiriro nziza ku rugendo rwa Nzovu na Yaka Mwana mu ruhando rwβabanyarwenya bakomeye mu Rwanda.
Abari bitabiriye basabye ko aba basore bazagaruka mu bitaramo bitaha, kuko babonye ko bafite impano idasanzwe mu gusetsa no kwidagadura.
Igitaramo cya Gen Z Comedy Show gikomeje kugenda kiba kimwe mu bikorwa bikurura imbaga yβurubyiruko, byβumwihariko abakunda urwenya rujyanye n’igihe, rukubiyemo ubuzima bwa buri munsi mu buryo busekeje.
N’ubwo bari batumiwe bwa mbere, Nzovu na Yaka Mwana berekanye ko bafite ubushobozi bwo guhagarara mu ruhando rwβabanyarwenya bβabahanga, kandi ko bazakomeza gutanga umusanzu ukomeye mu gusetsa Abanyarwanda.
Amafoto yaranze urubyiniriro rwa Yaka Mwana na Nzovu:




















