Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yongeye kwibutsa amahanga inshingano zayo zo gukumira ibyaha ndengakamere, ashimangira ko hakenewe ingamba zihuse mu guhangana n’ibimenyetso by’urugomo rushingiye ku bwoko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi yabigarutseho mu nama mpuzamahanga yibanze ku kwiga ku mateka hagamijwe kubaka ejo hazaza heza, aho yagaragaje ko hari ibikorwa byibasira Abatutsi b’Abanye-Congo, cyane cyane Abanyamulenge. Yavuze ko urugomo, ubwicanyi ndetse no kwimura abaturage bikorwa n’imitwe itandukanye bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yibukije ko kurebera ibi bikorwa nta gikozwe ari nko kubishyigikira, asobanura ko Isi ikwiye kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho amahanga yatinze gufata ingamba bigatuma abantu benshi bicwa.
Yongeyeho ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC gifitanye isano n’ingaruka za Jenoside, aho bamwe mu bayigizemo uruhare bahungiye muri icyo gihugu bagashyiraho imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, ikomeje guteza umutekano muke.
N’ubwo hari raporo zitandukanye zagaragaje ibyago bya Jenoside muri aka gace, nta cyemezo gikomeye kirafatwa n’umuryango mpuzamahanga. Nduhungirehe asanga igihe kigeze ngo amahanga ave mu magambo ajye mu bikorwa bifatika.
Yasoje ashimangira ko amahoro arambye muri RDC azagerwaho ari uko haranduwe burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, hakubahirizwa uburenganzira bwa buri muturage, kandi imitwe yitwaje intwaro igahagarikwa burundu.















