Mu gihe benshi bakibaza niba hari igihembo gisigaye azatwara uyu mwaka, Ousmane Dembélé akomeje gusubiza benshi mu bafana bamwibazaho ati: “Yego, ndacyashaka ibindi.” Mu minsi 365 igize umwaka, uyu mukinnyi w’ikirangirire yakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru kubera ubuhanga bwe budasanzwe, umuvuduko ndetse n’uruhare rukomeye yagize mu ntsinzi z’ikipe akinira.











