Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisko, yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora jenoside ku banya-Palestine batuye mu ntara ya Gaza.
Ikinyamakuru La Stampa cyo mu Butaliyani cyatangaje aya makuru gishingiye kuri bimwe mu bice biri mu gitabo cya Papa Fransisko kigiye gusohoka vuba.
Muri icyo gitabo, Papa Fransisko avuga ko abahanga benshi bemeza ko ibibera muri Gaza byujuje ibisabwa byose kugira ngo byitwe Jenoside.
Ati: โDukwiriye gukora amaperereza acukumbuye kugira ngo mu byโukuri tumenye niba hakurikijwe amategeko nโibisobanuro biranga Jenoside, ko ibibera muri Gaza ari Jenoside.โ
Ni ubwa mbere umushumba wa Kiliziya Gatolika avugiye ku mugaragaro ijambo โJenoside yโabanyepalestinaโ.
Ibyo Papa Fransisko yavugiye muri icyo gitabo kigiye gusohoka byafashwe nkโibidasanzwe, bitewe nโuko Kiliziya Gatolika ikunze kwirinda kugira icyo ivuga ku ihangana mpuzamahanga.
Ayo magambo ya Papa Fransisko ni yo akarishye cyane avuze kuva intambara hagati ya Hamas na Israel yaduka.
Mu Ukuboza 2023, Afurika yโEpfo yareze Israel mu Rukiko Mpuzamahanga rwโUmuryango wโAbibumbye (ICJ), ruherereye i La Haye mu Buholandi, iyishinja gukora Jenoside muri Gaza.
Iki kirego cyโamapaji 80 kivuga ko โibikorwa bya Israel ari jenoside kuko ishaka gusenya burundu igice kimwe cyโabaturage ba Palestine ishingiye ku ruhu no ku bwoko.โ
Muri Mutarama 2024, urwo Rukiko rwategetse Leta ya Israel gufata ingamba zose zayifasha kwirinda jenoside ku banya-Palestine batuye mu ntara ya Gaza.
Gusa, urwo Rukiko ntiruratangaza niba rwasanze ibyaha bya Jenoside Israel iregwa iri kubikora cyangwa itarabikora.
Minisitiri wโIntebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yemeza ko igihugu cye kizakomeza kwirindira umutekano, kinubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Agira ati: โIkirego cya jenoside kuri Israel ntigikwiye gusa, ahubwo giteye nโumujinya. Abantu baha abandi agaciro bakwiye kucyanga.โ
Ibitero byโingabo za Israel bigamije guhiga abarwanyi bโumutwe witwaje intwaro wa Hamas, nyuma yโaho uteye iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023.















