Paul Pogba akomeje kuba umwe mu bakinnyi bagarukwaho cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi. Ikipe ya Olympique de Marseille yemeye ko yatekereje kumusinyisha mu mezi y’ashize, ariko nubwo yari amaze kurangiza igihano cya doping, byarangiye atagiye muri iyi kipe y’Abafaransa muri Mutarama.
Uyu mukinnyi wo hagati yari yahagaritswe igihe kirekire nyuma yo gufatirwa mu cyaha cya doping, ariko guhera ku wa 11 Werurwe 2025, yemerewe kongera gukina.
Nubwo bimeze bityo, Perezida wa Olympique de Marseille, Pablo Longoria, yemeje ko ikipe ye yafashe umwanzuro wo kutamusinyisha muri iyi shampiyona.

Mu kiganiro yagiranye na Cadena SER, Longoria yagize ati: “Twagize ibiganiro na we, amahirwe yari ahari, ariko twasanze atari ngombwa kumusinyisha muri iyi shampiyona. Twatekereje ko uko gukira kwe bishobora kugira ingaruka ku ikipe.”
Yakomeje agira ati: “Byari gutuma habaho igitutu gikomeye ku ikipe, kandi twabonye ko bitaba inyungu kuri twe. Icyakora, nta gushidikanya ko umukinnyi nka Pogba agifite agaciro kadasanzwe.”
Paul Pogba yafashwe ikizamini cyagaragaje ko yakoresheje testosterone mu kwezi kwa Kanama 2023, ibyo byatumye ahagarikwa by’agateganyo.
Nyuma y’ubushishozi bw’inkiko z’Ubutaliyani, igihano cye cyaragabanijwe kuko byagaragaye ko atari yabigambiriye. Abacamanza bemeje ko yari yibeshye afata imiti yagenwe na muganga uri muri Floride, aho bivugwa ko ari ho yakuye iyo nyongera.
Nubwo Pogba ari umukinnyi ukomeye kandi ukomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye, urugendo rwe rwo gusubira ku rwego rwo hejuru ntirumworoheye. Biracyibazwa niba hari ikipe yo ku rwego rwo hejuru izamugirira icyizere akabona amahirwe yo kongera kwigaragaza nk’umukinnyi wo ku rwego mpuzamahanga.
