Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar.
Ibi biganiro byanitabiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byari bigamije gushakira umuti ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ibirebana n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Uyu mubonano wabaye mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC umaze igihe utifashe neza, ahanini bitewe n’ukutumvikana ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, aho Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda ruhakana ibyo birego.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Qatar byatangaje ko Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagaragaje ubushake bwo gufasha ibi bihugu byombi kugera ku bwumvikane burambye.
Ibiganiro byabereye i Doha byagarutse ku gushaka inzira yo kugarura amahoro mu karere, no kurebera hamwe uko umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda na RDC wasubira mu buryo.
Nubwo nta myanzuro yatangajwe ako kanya, abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko ibi biganiro ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo gushaka amahoro mu karere.
Perezida Kagame na Tshisekedi bemeye gukomeza ibiganiro binyuze mu nzira za dipolomasi, hagamijwe gushakira umuti ibibazo bikibangamiye umubano w’ibihugu byombi.
