Paul Kagame umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagaragaje ko Afurika hari byinshi ishobora kwigezaho ubwayo yaba mu iterambere muri rusange, ni mu gihe hahagarara amagambo gusa ahubwo hakanashyirwa imbaraga nyinshi mu gushyira mu bikorwa ibiba byatangajwe.
Kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2024 mu kiganiro yatanze mu itangizwa ry’Inama Nyafurika ya YouthConnekt, ubwo yabazwaga icyo Afurika yakora mu myaka 10 iri imbere kugira ngo ibe isoko y’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo ku Isi.
Gahunda ya Youth Connekt yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami UNDP mu 2012. Paul Kaagme perezida yagaragaje ko ibyo Afurika imaze kugeraho, byagaragaje ko byose bishoboka, abaza impamvu abantu batakora ibirenzeho kurushaho kugira babungabunge ibyagenzwe ndetse haniyongere ku ibyifuzo byagerwaho mu iterambere ry’Abanyafurika muri rusange.
Yagize ati “Afurika ifite buri kimwe ngo ibe aho dushaka kuba n’abo dushaka kuba bo, twe twakirenganya tutabigezeho. Kugira ngo tutirenganya rero, politiki igomba kuba ari nziza izana ituze ati uriya iyo ufite amahoro byose birashoboka ntakidashoboka hari amahoro, arongera ati: “Afurika igaha urubuga buri wese rwo gukora ibyo ashoboye.”
“Kandi aha ndashaka kuvuga ko dukwiye kurekera kuvuga gusa ahubwo tukabona ibyo tuvuga biba”. Paul Kagame umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika ifite urubyiruko rukenewe ahubwo rukwiriye gushyirirwaho urubuga kugira ngo rukore ibyo rushoboye.
Mu mwaka wa 2030 urubyiruko rungana na 42% rwo ku Isi ruzaba rubarizwa muri Afurika, ibyo bikagaragaza ko uyu mugabane uzaba ufatiye runini isoko ry’umurimo ku Isi hose.
Afurika ituwe n’abaturage miliyari 1,4, aho kimwe cya kane cyabo ari urubyiruko. Muri rwo 20% ni abashomeri, ari nacyo gipimo kiri hejuru ugereranyije n’ahandi ku Isi yose. Yashimangiye ko politiki nziza, ari rwo rufunguzo rw’umuryango uganisha urubyiruko rwa Afurika ku iterambere.
Perezida Paul Kagame yatangije inama ya YouthConnekt ku nshuro ya 7, iyi nama yibandaga ku guhanga udushya kugira hagabanyuke ubushomeri bw’urubyiruko rw’Afurika.