Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23, yabwiye umushakashatsi Bojana Coulibaly ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yashakaga gutsinda abarwanyi ba M23 mbere yβuko Perezida Paul Kagame na FΓ©lix Tshisekedi bahurira i Luanda ku itariki ya 15 Ukuboza, kuko ngo RDC yifuzaga ko u Rwanda rwemera gusinya ibyo Kinshasa yashakaga.
Bisimwa yagize ati: βLeta ya RDC yashakaga intsinzi mbere yβuwo munsi. Badushyizeho igitutu, bashaka intsinzi ishobora kubashyira mu mwanya mwiza kugira ngo u Rwanda rubure andi mahitamo, keretse gusinya ibyo Kinshasa yifuza cyangwa se bagakomeza gutegereza inama ya Luanda. Iyo ni yo yari intego ya Leta.β
Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, ariko u Rwanda rurabihakana, ahubwo rukavuga ko M23 urwanira impamvu zumvikana kandi ko RDC ikwiriye gukemura ikibazo cyawo kugira ngo utazahora ari igitotsi mu mubano wβibihugu byombi.
Bisimwa yasobanuye ko mu gihe M23 ikomeje kwirwanaho mu rugamba rwatangiye mu Ugushyingo 2021, nyuma yβaho ingabo za Leta zateye ibirindiro byayo muri teritwari ya Lubero, M23 yasubiye inyuma, ifata ibindi bice.
Yavuze ko mu rwego rwo kwirwanaho, Leta ya RDC yohereje abasirikare barenga 22,000 bashyigikiwe nβimitwe yβiterabwoba nka FDLR na Wazalendo, bagamije kugaba ibitero kuri M23. Bisimwa yavuze ko M23 yabimenye ndetse ikitegura neza mu buryo buhagije kugira ngo irwanye ubyo bitero.















