Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yatangaje gahunda yo gukuraho imisoro yose ku bicuruzwa biva muri Amerika, hagamijwe kuzahura umubano hagati y’ibi bihugu byombi, umaze imyaka myinshi warazahaye. Iki cyemezo, cyafashwe na Zimbabwe, kibaye nyuma y’aho Amerika imaze igihe ishyira imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye, ndetse Donald Trump yagaragaje ko ibyo bihugu byungukira kuri Amerika, ariko bikayirengagiza.
Zimbabwe yari imaze igihe ifashwa n’ibyo byemezo bya Trump, aho imisoro ku bicuruzwa byayo byageraga kuri 18%, ibintu byateje ikibazo mu rwego rw’ubucuruzi.
Perezida Mnangagwa yashyizeho gahunda yo gukuraho iyi misoro kugira ngo byorohere Zimbabwe kubona amahirwe menshi mu gucuruza n’Amerika, binatuma ibicuruzwa byayo bigera ku masoko akomeye yo ku isi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezida Mnangagwa, yavuze ko nubwo imisoro ku mpande zombi ari ingenzi mu guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu no guhanga imirimo, Zimbabwe yihaye intego yo kubana neza n’ibindi bihugu, aho idashaka gufata ibyemezo byatuma umubano w’ibihugu ugira ikibazo.
Yashimangiye ko iki cyemezo kigamije gushyigikira ubucuruzi hagati y’Amerika na Zimbabwe, mu buryo buzafasha ibicuruzwa by’Amerika kugera ku isoko rya Zimbabwe, ndetse na Zimbabwe ikagira amahirwe yo kongera umubare w’ibicuruzwa byayo bihabwa isoko rya Amerika.
Perezida Mnangagwa yavuze ko iyi gahunda izafasha kugabanya impungenge Perezida Trump yari afite ku bihugu bifatirana Amerika mu gihe byorohereza ibicuruzwa muri Amerika, ariko bigasuzugura ibyo Amerika igurisha.
Yagize ati, “Izi ngamba zigamije korohereza ibicuruzwa biva muri Amerika kugera ku isoko rya Zimbabwe ndetse binafashe ibicuruzwa byo muri Zimbabwe kwiyongera ku isoko ryo muri Amerika.
Ibi byerekana uburyo Zimbabwe ishyigikiye ubucuruzi buciye mu mucyo n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.”
Uyu mwanzuro witezweho kuzahura ubucuruzi hagati ya Zimbabwe n’Amerika, ndetse ukaba witezweho no gufasha mu kongera ubushobozi bw’inganda n’ubucuruzi bwo mu gihugu imbere. Perezida Mnangagwa yongeye gushimangira ko Zimbabwe ikomeje kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kwagura ubucuruzi no guharanira iterambere ry’ubukungu.
