Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye ubwo yari mu giterane cyo gusoza umwaka, cyabaye tariki ya 31 Ukuboza 2024.
Iki giterane cyitabiriwe n’umugore we, Angeline Ndayubaha, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate, abanyamadini, n’abayobozi b’amatorero atandukanye.
Muri uyu muhango, Perezida Ndayishimiye yashimiye Imana yabakijije umwaka wa 2024, agaragaza ibyishimo kuko ngo Imana yiyerekanye mu rugori rukikije Izuba hejuru y’ahabereye igiterane.
Yagize ati: “Mu izina ry’umuryango wanjye, ngira ngo nongere gushimira abafatanyije natwe mu giterane cyo gushimira Imana twaraye dusoje. Nishimiye ko n’Imana yiyerekanye mu rugori rukikije Izuba hejuru y’ahabereye igiterane, ku munsi wo gusoza. Imana ihe umugisha u Burundi n’Abarundi muri rusange.”
Iki giterane cyabaye urubuga rwo gushimira Imana ku byo yabakoreye mu mwaka ushize, no gusabira umugisha igihugu mu mwaka mushya wa 2025.