Phil Peter, umwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda ndetse n’umuvangamiziki (DJ) wubashywe, yatangiye guhishura abahanzi yafatanyije nabo kuri EP ye nshya yise Filipiano. Muri iyi EP, Phil Peter avuga ko yitondeye guhitamo abahanzi bafite impano ikomeye, bakaba bahurira ku guhanga umuziki ufite umwimerere gusa.
Yatangiriye kuri Alyn Sano, umuhanzikazi ukunzwe cyane mu Rwanda, aho bakoranye indirimbo yitwa Halo.
Halo ni indirimbo ivuga ku rukundo, ikoresheje injyana ituje ariko inogeye amatwi, igaragaza impano ya Alyn Sano mu miririmbire n’ubuhanga bwa Phil Peter mu gutunganya umuziki.
Iki gikorwa cyongereye amatsiko ku bakunzi b’umuziki ku bandi bahanzi bazagaragara kuri iyi EP, aho Phil Peter akomeje kubatangaza gahoro gahoro.
Ibi bije nyuma y’uko Phil Peter ashyize ku isoko indirimbo yise Jugumila yakoranye na Chriss Eazy na Kevin Kade. Iyi ndirimbo yabaye impinduramatwara mu muziki w’u Rwanda, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni icyenda ku rubuga rwa YouTube, ikaba iri hafi kugera kuri miliyoni 10 z’abayirebye.
Ubuhanga bwa Phil Peter mu kuyitunganya hamwe n’impano z’abahanzi bayiririmbyemo byayigize imwe mu ndirimbo zifite umwanya ukomeye ku isoko ry’umuziki.
Phil Peter yakomeje kwerekana ko afite icyerekezo gihamye mu guteza imbere umuziki Nyarwanda, binyuze mu mishinga itandukanye y’ubufatanye n’abahanzi b’abahanga.
EP ye Filipiano igaragaza umwihariko mu guhuza injyana zigezweho n’imitekerereze y’umuziki w’u Rwanda. Abakunzi b’umuziki bategereje n’amatsiko bandi bahanzi bazagaragara kuri iyi EP, bashimangira ko Phil Peter ari umwe mu bantu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda.
Philpeter yatangiye guhishura abahanzi bakoranye nawe kuri EP yise “Filipiano”.
Alyn Sano ari mu bahanzikazi bakoranye mu ndirimbo yiswe “Halo” muri EP “Filipiano” ya Philpeter..