Nyuma y’aho umwe mu baganga ba Real Madrid avugiye ko hari amakenga ko abakinnyi ba FC Barcelona bashobora kuba bari gukoresha imiti itemewe kugira ngo bagire imbaraga zidasanzwe mu kibuga, impaka zakomeje gufata indi ntera.
Uwo muganga, utavuzwe amazina mu itangazamakuru ku mugaragaro, yavuze ko uburyo bamwe muri abo bakinnyi bakinamo baziritse “bande” ku maboko cyangwa ku bindi bice by’umubiri kandi batagaragaza imvune, bishobora gutera kwibaza byinshi ku cyaba kibyihishe inyuma.
Ni muri urwo rwego umukinnyi Raphinha ukinira FC Barcelona akomeje gukoresha ayo mahirwe y’impaka mu buryo bwo kwihimura cyangwa gusubiza ku buryo budasobanutse.

Mu mukino uheruka FC Barcelona iherutse gutsindamo Real Madrid, ubwo yatsindaga ibitego 4-3, Raphinha yishimiye igitego yatsinzemo atsinda yerekana “bande” yari yambaye ku kuboko, bisa n’aho yashakaga kuvuga ko ibyo Real Madrid yavuze ntacyo bivuze.
Si ubwa mbere abikoze, kuko no mu ijoro ryashize ubwo FC Barcelona yari imaze gutwara igikombe cya shampiyona, yongeye gufatwa amashusho yishimira igikombe yerekana iyo “bande”.
Abakurikiranira hafi ruhago batangiye kwibaza niba koko hari ishingiro mu byo Real Madrid ishobora kuba iteye impungenge. Hari abavuga ko “bande” zishobora kuba ari igice cy’imyambaro y’ubuvuzi cyangwa ibikoresho bifasha imitsi n’imikaya guhangana n’umunaniro, ariko abandi bagasanga hari byinshi byaba byihishe inyuma y’ibitego Real ikomeje gutsindwa na Barcelona umufiririzo.
Hari n’abandi bemeza ko ibyo Raphinha akora ari nk’uburyo bwo gushotorana cyangwa kwishongora ku mukeba Real Madrid, ndetse bamwe mu bafana b’iyo kipe basanga ibyo ari ugusuzugura no kwiyemera.
Uretse abafana, hari n’abasesenguzi b’umupira bavuga ko niba koko Real Madrid ifite ibimenyetso bifatika byerekana ikoreshwa ry’imiti itemewe, bikwiye gutangazwa ku mugaragaro ndetse hagakorwa iperereza ku rwego rw’igihugu cyangwa urw’ishyirahamwe ry’umupira ku isi (FIFA).

Ibi byose bibaye mu gihe FC Barcelona ikomeje kwitwara neza muri shampiyona, ibintu bituma benshi barushaho gutekereza ko hari ikidasanzwe cyaba kibyihishe inyuma.
Ariko se, iyo bande Raphinha yambara koko ishobora kuba ifite ikindi igamije? Cyangwa ni ugusubiza mu buryo bw’amagambo atavuzwe, ashingiye ku burere n’imico y’abakinnyi?
Mu gihe impaka zikomeje, abasesenguzi barasaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku by’izo “bande”, niba ari ubwirinzi busanzwe cyangwa hari imiti itemewe yaba yihishe inyuma y’izo gahunda. Naho ubundi, izina rya FC Barcelona rishobora kujya mu byago bikomeye mu gihe byagaragaye ko habayeho kwica amategeko.