Nyuma yo gutangazwa ko umusifuzi Ngaboyisonga Jean Claude ari we uzasifura umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona uzahuza Bugesera FC na Rayon Sports, ikipe ya Rayon Sports yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko abasifuzi bazasifura imikino itatu ya shampiyona isigaye bajya batoranywa mu bwitonzi no mu mucyo, kugira ngo hirindwe amakosa yavugwaho kwangiza isura y’irushanwa.
Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA, Rayon Sports yagaragaje impungenge zishingiye ku byabaye mu mikino iheruka, aho bamwe mu basifuzi bashinjwa kutubahiriza amahame y’ubutabera mu kibuga. Ibi ngo byagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no ku cyizere abafana bayigirira.
Rayon Sports yavuze ko kuba hashyizweho Ngaboyisonga Jean Claude ku mukino wa Bugesera FC byatumye bafata icyemezo cyo gusaba FERWAFA gukora igenzura rikomeye no gushyira imbere inyungu rusange z’amarushanwa, aho buri mukino usigaye wakwitabwaho by’umwihariko mu guhitamo abasifuzi bashoboye kandi bafite imyitwarire inoze mu misifurire ya kinyamwuga.
Iyi baruwa igira iti: “Dusabye ko abasifuzi bazasifura imikino yacu itatu ya shampiyona isigaye, bajya batoranywa hagendewe ku bumenyi, ubunararibonye, n’ubunyamwuga. Ibi bizafasha mu kubungabunga ubunyangamugayo bw’irushanwa ndetse n’icyizere cy’abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.”
Rayon Sports ikomeje guhatanira igikombe cya shampiyona ya 2024–2025, akaba ari na yo mpamvu iyi kipe ivuga ko buri mukino usigaye ari ingenzi cyane.
Bityo, kugira ngo habeho kurushanwa ku buryo bungana, isaba ko FERWAFA izajya itangaza abasifuzi b’imikino isigaye hakiri kare kandi hakurikijwe amategeko, haba mu gukumira icyenewabo n’ivangura, cyangwa se gukemura amakemwa agaragazwa n’amakipe.
FERWAFA ntiragira icyo itangaza kuri iyi baruwa ya Rayon Sports, gusa biteganyijwe ko umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzaba ku wa Gatandatu, aho utegerejwe n’abafana benshi bitewe n’uko ushobora kugena uko igikombe gishobora kwerekeza muyandi makipe.

