Kuri uyu wa 6 Werurwe 2025, umuryango mugari wa Real Madrid uri mu byishimo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 123 iyi kipe ikomeye yo muri Esipanye imaze ibayeho. Kuva yashingwa mu 1902, Real Madrid yabaye imwe mu makipe akomeye ku Isi, itsindira ibikombe byinshi kandi igira abafana benshi hirya no hino ku Isi.
Real Madrid, izwi ku kazina k’icyubahiro ka “Los Blancos”, yashinzwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru i Madrid, iza kugira izina rikomeye nyuma y’imyaka mike.
Muri 1920, Umwami Alfonso XIII yayihaye izina Real risobanura “Ubwami,” ari na ho yatangiye kwitwa Real Madrid Club de Fútbol.
Mu mateka yayo, iyi kipe yigaragaje nk’iyoboye andi mu Burayi no ku Isi yose. Ifite ibikombe 14 bya UEFA Champions League, ari na yo kipe ifite byinshi kurusha izindi.
Yatwaye ibikombe byinshi bya La Liga, Copa del Rey, Supercopa de España, ndetse n’ibikombe mpuzamahanga nka FIFA Club World Cup.
Abakinnyi b’ibihangange nka Alfredo Di Stéfano, Cristiano Ronaldo, Raúl González, na Sergio Ramos bagize uruhare runini mu guteza imbere iyi kipe no kuyihesha amateka akomeye.
Kugeza ubu, Real Madrid ikomeje kuba ku isonga mu mupira w’amaguru, dore ko ifite abafana benshi kandi ikaba ifite ubuyobozi buhamye buyobowe na Florentino Pérez.
Uyu munsi, abafana ba Real Madrid ku Isi yose bari mu byishimo, bibuka amateka akomeye y’iyi kipe, bishimira ibyagezweho kandi bitegura indi myaka myiza y’intsinzi.
