Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva gahunda yo gusimbuza impyiko yatangira gukorwa mu Rwanda, abarwayi 44 bamaze kubona ubu buvuzi mu gihugu, mu gihe abandi barenga 530 bamaze kubagwa kubera uburwayi bw’umutima.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 6 Werurwe 2025 na Minisitiri w’Ubuzima wungirije, Dr. Yvan Butera, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.
Mu kiganiro yagiranye n’iyi komisiyo, Dr. Butera yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi zifasha abarwayi gukorerwa ibikorwa by’indashyikirwa bitari bisanzwe biboneka imbere mu gihugu.

Yagize ati: “Iyi gahunda yo gusimbuza impyiko no kubaga abarwayi b’umutima ni intambwe ikomeye mu rwego rw’ubuvuzi. Byatumye Abanyarwanda benshi batakirirwa kujya kuvurizwa mu mahanga, bikagabanya ibiciro by’ubuvuzi no gutuma ubunararibonye bw’abaganga bacu burushaho kwiyongera.”
Yavuze kandi ko gahunda yo gusimbuza impyiko yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yo gutangiza ibikorwa byo gutanga impyiko ku bushake, bikaba byarakomeje koroshya iki gikorwa.
Ku bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’umutima, yavuze ko ibagwa rikomeje gukorwa neza kandi hari gahunda yo kwagura ibi bikorwa kugira ngo abarwayi benshi barusheho kubifashwamo.
Kuva mu mwaka wa 2023, Leta y’u Rwanda yateye intambwe nini mu rwego rw’ubuvuzi, aho hashyizweho itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu n’ibiwukomokaho ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha no guteza imbere ubushakashatsi. Iri tegeko ryatowe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite muri Gashyantare 2023.
Abadepite bari muri iyi nama bashimye iyi ntambwe igihugu cyateye mu rwego rw’ubuvuzi, bibutsa ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bukangurambaga bwo gutanga impyiko ku bushake, no kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda indwara z’umutima.
U Rwanda rufite intego yo gukomeza guteza imbere ubuvuzi buhambaye, rukagabanya ingendo z’abajya kwivuriza mu mahanga no kwihaza mu bikoresho n’abaganga bafite ubushobozi buhambaye.
