Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga bose kugira uruhare rufatika mu kurinda no kubungabunga ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ubutumwa bwatanzwe muri iki gihe cy’icyunamo, aho RIB yagaragaje ko hari bamwe mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butubahirije amategeko, aho bandika cyangwa basangiza ubutumwa burimo amagambo cyangwa ibitekerezo bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
RIB ivuga ko izi mvugo zigaragara mu buryo butandukanye, harimo gukoresha amagambo agabanya uburemere bwa Jenoside, kuyigereranya n’ibindi byaha bitayihwanye, cyangwa gutanga imibare itariyo y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byose bifatwa nk’ibikorwa bigamije guhindura ukuri kw’amateka no kugoreka ibyabaye.
Mu butumwa bwatanzwe ku mbuga nkoranyambaga, RIB yasabye Abanyarwanda bose gukoresha izi mbuga mu buryo bwubaka, butanga ubutumwa bwo kwibuka, gufasha abandi gusobanukirwa n’amateka y’Igihugu ndetse no gukangurira buri wese kuba umurinzi w’amahoro n’ukuri.
RIB yanibukije ko guhakana, gupfobya cyangwa gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Bityo, abantu bose bagaragaye mu bikorwa nk’ibyo bazakurikiranwa, kuko u Rwanda rufite inshingano zo kurengera ukuri no kurinda isura y’amateka yarwo.
Uru rwego kandi rwasabye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gutanga amakuru igihe cyose babonye cyangwa bumvise amagambo cyangwa ibikorwa bikekwa ko bishobora kugoreka ukuri kuri Jenoside.
RIB yibukije ko gukumira ibi bikorwa ari inshingano ya buri wese, kuko ukuri kw’amateka kugaragaza icyerekezo cy’igihugu n’icyo cyubakiyeho.
Mu bihe nk’ibi byo kwibuka, RIB irasaba buri wese kwitwararika amagambo ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga no kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo, kuko afite ingaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda no ku iyubakwa ry’Igihugu. RIB ishimangira ko imbuga nkoranyambaga zikwiye kuba umuyoboro w’amahoro, ukuri n’ubwiyunge.
