Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikorera mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko yafashe umugore w’imyaka 38 y’amavuko wari ukekwaho kugerageza kugirira nabi icyamamare mu muziki Rihanna hamwe n’abo mu muryango we. Aya makuru yamenyekanye, nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kubona amakuru ko hari umuntu wari ufite umugambi wo kugirira nabi uwo muhanzi.
Nk’uko byatangajwe n’inzego za polisi, uwo mugore yari amaze igihe akurikiranwa kubera amagambo n’ubutumwa yaramaze iminsi agaragaza ko ashobora kuba afite imigambi mibi. Amakuru y’ibanze agaragaza ko yari yaragerageje kwegera aho Rihanna atuye ndetse akagaragaza imyitwarire iteye impungenge.
Abaturanyi n’abashinzwe umutekano bavuga ko uwo mugore yagaragaye hafi y’aho uwo muhanzi atuye, ibintu byatumye hatangira gukorwa iperereza ryihuse. Polisi yahise igera aho yari ari maze imuta muri yombi mbere y’uko hari ikintu kibi gishobora kuba.
Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza impamvu nyamukuru zatumye uwo mugore agira uwo mugambi ndetse n’icyo yashakaga kugeraho. Inzego z’umutekano zatangaje ko zafashe ingamba zikomeye zo kurinda umutekano w’ibyamamare n’imiryango yabo, cyane cyane iyo hagaragaye ibimenyetso by’iterabwoba cyangwa imigambi yo kugirira abandi nabi.
Ku ruhande rwa Rihanna n’umuryango we, nta kintu na kimwe cyabayeho cyabagiraho ingaruka, kuko inzego z’umutekano zahagobotse kare. Abakunzi b’uyu muhanzi hirya no hino ku isi bakomeje kugaragaza ko bishimiye uburyo inzego z’umutekano zahagurutse vuba zigatuma hatagira icyago kiba.
Polisi ya Los Angeles yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe babonye ibintu bidasanzwe, kuko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ari ingenzi mu gukumira ibyaha mbere y’uko bibaho.














