Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team 1) yagaragaje ubudasa mu irushanwa mpuzamahanga rya SWAT Challenge ryabereye i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yegukana umwanya wa mbere mu cyiciro cyo kunyura mu nzitane (Obstacle Course).
Iyi kipe yitwaye neza mu guhangana n’amakipe 103 yo mu bihugu 70, ikoresheje iminota 3:46.2, irusha andi makipe yose yari ahanganye, harimo ay’ibihugu bikomeye mu by’umutekano nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bushinwa, u Burusiya n’ibindi.
Uyu mwanya wa mbere ni intambwe ikomeye kuko mu mwaka ushize iyi kipe yari yakoresheje iminota 3:54, bivuze ko yahinduye umuvuduko ikarushaho kwitwara neza.
Ku mwanya wa kabiri haje ikipe ya Polisi y’u Bushinwa (China Police Team B) yegukanye umudari wa silver, mu gihe ikipe yayo ya gatatu (China Police Team C) yatwaye umudari wa bronze.
Ikipe ya kabiri ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team 2) nayo ntiyorohewe, kuko yaje ku mwanya wa 12 muri iki cyiciro cy’ingenzi cy’iri rushanwa.
Muri rusange, mu byiciro byose bigize SWAT Challenge 2025, Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 10, mu gihe ikipe ya kabiri yabaye iya 18. Iri rushanwa rikomeye rihuriza hamwe imitwe y’inzego z’umutekano zituruka hirya no hino ku Isi ryamaze iminsi itanu, aho amakipe yahataniye mu byiciro bitandukanye birimo imyitozo yo kurasa, gushakisha abanyabyaha, gutabara abari mu kaga, kumanukira ku migozi no kunyura mu nzira z’inzitane.
U Rwanda rukomeje kwerekana ko rufite inzego z’umutekano zihagaze neza ku rwego mpuzamahanga, bikaba ari ikimenyetso cy’imyitozo ihamye n’ubunyamwuga bw’abashinzwe umutekano.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashimye cyane abakinnyi bagize aya makipe, bubashishikariza gukomeza gukora cyane no gukomeza guteza imbere ubushobozi bwabo mu myitozo itandukanye.
Uretse guhatana, iri rushanwa rifite intego yo kongerera ubumenyi abashinzwe umutekano, no gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu guhanahana ubunararibonye mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.
Binatuma abapolisi bagera ku rwego rwo hejuru mu gukoresha amayeri agezweho no gukarishya imbaraga z’umubiri mu bikorwa by’imyitozo.
Gutsinda ku rwego nk’uru ni igikorwa cy’icyubahiro ku Rwanda, kigaragaza ko inzego z’umutekano z’Igihugu zifite ubushobozi bwo guhangana n’iza mbere ku Isi. Ibi bisize Polisi y’u Rwanda ishyizeho umuhigo mushya, ikaba initeguye gukomeza kwesa imihigo mu marushanwa ataha.